in

Umwana w’umukobwa moto cyane uzi kubyina indirimbo nyarwanda mu buryo budasanzwe asabye ikintu gikomeye Mico the Best(VIDEO)

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 8 y’amavuko gusa akomeje kigenda atangaza abakoresha youtube kubera uburyo azi kubyina indirimbo nyarwanda mu buryo budasanzwe harimo n’iya Mico the Best yitwa ‘Igare”.

Uwase azi kubyina indirimbo ya Mico yitwa “Igare”

Uyu mwana witwa Uwase Shemsa atuye mu Karere ka Kayonza ,mu ntara y’Uburasirazuba. Mu kiganiro yagiranye na Isano TV ikorera kuri Youtube yagaragaje impano idasanzwe yo kubyina cyane cyane indirimbo nyarwanda, aho abyina azunguza ikibuno nka ba babyinnyi dusanzwe tumenyereye muri videwo zisanzwe.

Uyu mwana wabyinye indirimbo igare ya Mico the Best ,abajijwe icyo yasaba uyu muhanzi yavuze ko akeneye ubufasha bwe wenda akaba yamuha amahirwe akabyina mu ndirimbo ye.Yakomeje avuga ko ashaka kumenyekanisha impano ye nubwo atuye mu cyaro cya kure y’umujyi wa Kigali ariko ngo umuhanzi wese wamwifuza yiteguye gukorana na we.

Uwase Shemsa avuga ko akeneye ubufasha bwa Mico the Best

Kanda kuri video ikurikira urebe imibyinire y’uno mwana w’imyaka 8 gusa:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu ndwara zikomeye zishobora kukwibasira niba ukunda gusomana.

Dore ibintu ukwiye gukora n’umuryango wawe niba ushaka kuzaryoherwa n’umunsi mukuru wa Noheli.