in

Umva amagambo Young Grace yavuze kuri muramu we uherutse kurushingana n’umuvandimwe we |yamugeneye ubutumwa.

Umuhanzikazi Young Grace yashimagije muramu we witwa Radu uherutse kurushingana na Murumuna we Umuratwa Queen Eduidge aho yavuze ko yishimira cyane uyu muramu we bitewe nuburyo afata neza umuryango we ndetse anabagenera bombi ubutumwa bukomeye.

Uko byari bimeze mu bukwe bwa murumuna wa Young Grace

Young Grace ibi abitangaje nyuma y’uko murumuna we akaba n’inshuti ye magara asezeranye n’umukunzi we Radu mu birori bibereye ijisho byabereye mu karere ka Rubavu tariki 9 Nzeri 2020.
Aganira na InyaRwanda Young Grace yatangiye agira ati ”Ni umugabo mwiza umukunda, umukundira umuryango, umufasha, agafasha n’umuryango we kandi akamwumva”.

Yongeyeho ko hari n’ibindi byinshi yashimye bigaragarira amaso uyu mukwe wabo akorera murumuna we. Abajijwe niba ajya avugana nawe cyane ko nyuma yo gukora ubukwe bahise bajya i Burayi, yatangaje ko bavugana by’ibura inshuro eshatu ku munsi kandi ameze neza.

Ati ”Atubwira ko ari byiza ubuzima buraryoshye arishimye n’umuryango we”.

Yongeyeho ko uyu muvandimwe we Umuratwa Queen Eduidge urukumbuzi rugiye gutuma agaruka mu Rwanda kubasura. Ati”Aradukumbuye cyane akumbuye Diamante, aradukumbuye ariko azaza kudusura ejo bundi mu kwa mbere”.

Ubukwe bwabo bwari buryoheye ijisho.

Yahaye impanuro uyu muvandimwe we agendeye ku ngero zitandukanye yabonye mu bamuganije mu kiganiro Single Mather Viber akora gitambuka kuri shene ye ya Youtube. Yabahaye ubutumwa bwuko bajya bibuka kwiragiza Imana ikaba ariyo iyobora urugo rwabo kuko nyuma y’ibyo ibindi byose byizana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uburyo bworoshye wakwerekamo umukobwa ko wamwihebeye udakoresheje amagambo

Nyamuneka niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kwa muganga kuko ushobora kuba urwaye igifu.