in

Nyamuneka niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kwa muganga kuko ushobora kuba urwaye igifu.

Igifu gifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu, kuko ni cyo gitunganya ibyo tuba tumaze kurya maze kigakuramo ibitunga umubiri, ibidafite akamaro nabyo bikabishyira ukwabyo. Igifu nicyo gikora igogora, kikaba kiba mu nda.

Nk’uko rero gifite byinshi kidufasha, tugomba kwirinda kukinaniza ndetse n’ibindi byatuma kigira ibibazo.

Ubusanzwe abantu twese ntitugira ibifu bingana, kuko usanga ingano yabyo igiye itandukanye, buri wese rero bitewe nuko igifu cye kingana, ninako bifite ubushobozi bwo kwakira ibintu bitandukanye – aha, ndavuga ingano yibyo igifu gishobora gutunganya.

Ibintu bivugwa cyane ko bitera indwara y’igifu

■Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe n’indi yo muri ubu bwoko. N’ubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero ibi nabyo binaniza igifu bikaba byakiviramo kukidwara.

Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane: Itabi riri mu bintu bitera kanseri y’igifu, abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe tuza ku gifu maze bikaba byabangamira imikorere y’igifu.

Imibereho: Ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo kuko bavugako n’abantu bagira umushiha akenshi birangira bibaviriyemo kurwara indwara y’igifu.

Kugira udusebe ku gifu (ari byo bita gastric ulcers): Utu dusebe bavuga ko ubusanzwe duterwa na bagiteri zibasira igifu aho zigenda zirya ku gifu buhoro buhoro aho zagiye rero hakaza udusebe duto tuba tutabasha kubona n’amaso yacu, ariko utwo dusebe tukaba tubabaza cyane bikaba byavamo kurwara igifu.

Ibimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara y’igifu:

●Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ariko benshi bakunda kwitiranya iki kimenyetso no kuba baba baribwa n’umutima mu gihe umutima utera cyane bishobora kubera mu gihe kimwe.
●Kubura apeti yo kurya mbese ukumva ntakintu ukeneye kabone nubwo waba utigeze ugira icyo urya.
●Kumva ufite iseseme ndetse no kururka byaburi kanya.
●Ibindi bimenyetso harimo gutakaza ibiro kuko umubiri utaba ukibona ibiwutunga kuko igifu kitaba kiri gukora neza.

Mukwirinda iyi ndwara tugomba kwirinda kunaniza ibifu byacu, tukirinda cyane kwimenyereza gufata ibinini buri gihe uko duhuye n’ikibazo. Tugomba kandi kwihatira kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri cyane dufata imbuto zitandukanye.

Mu gihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso twabonye haruguru ukihutira kugana muganga kugirango bagufashe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
TURINUMUGISHA DAVID
TURINUMUGISHA DAVID
4 months ago

Indwara yigifu ni indwara izengereza abantu benshi cyane,iyo noneho kirimo kukurya ubura amifato,ukabura uko Ugira, Nari maranye igifu imyaka itatu Narabuze neza neza uko nakira, nagiraga ibimenyetso birimo ikirungurira, gutura imibu byahato nahato, rimwe narimwe nkaruka, ntabwo nabashaga kurya umuceri na kawunga, igihe kimwe Rero naje Guhura Numusore wampaye imiti nayifashe iminsi 90, ubu narakize meze neza cyane, ubaye ukeneye Nimero ze ( 0728847798)

Murakoze!

Umva amagambo Young Grace yavuze kuri muramu we uherutse kurushingana n’umuvandimwe we |yamugeneye ubutumwa.

Ngibi ibintu bitangaje Divayi itukura(red wine)imarira umubiri w’umuntu uyinyoye.