in

Umukunzi wa Meddy yongeye kumutera imitoma nyuma yo kwambikwa impeta.

Tariki 18 Ukuboza 2020 izahora mu ntekerezo z’umukobwa witwa Mimi ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy. Ni itariki yizihijeho isabukuru y’amavuko mu birori yateguriwe n’umukunzi we anambikwa impeta ya Zahabu n’umukunzi we bamaze imyaka irenga itatu bakundana.Nyuma yo kwambikwa impeta uyu mukobwa yagaragaje akanyamuneza maze ahita abwira umukunzi we amagambo y’urukundo.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, Mimi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yabuze aho ahera ngo agaragaze akari ku mutima we, nyuma yo gukorerwa igikorwa kidasanzwe mu buzima bwe.

Yabwiye Meddy amagambo y’imitoma agira ati“Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.Nzahora ngushimira.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NTIBISANZWE: Ku myaka 9 ye gusa yabonye agatubutse kubera gukoresha Youtube.

Ku myaka 8 y’amavuko gusa umwana w’umukobwa yatewe inda ndetse arabyara.