in

NTIBISANZWE: Ku myaka 9 ye gusa yabonye agatubutse kubera gukoresha Youtube.

Muri uyu mwaka abakoresha urubuga rwa Youtube babifashijwemo n’icyorezo cya Covid-19 maze binjiza agatubutse karahava kuko abantu bari mu ngo bafite umwanya wo kwirirwa kuri internet kurusha mu yindi minsi.

Uyu mwaka, umwana w’imyaka icyenda Ryan Kaji niwe wasaruye amafaranga menshi kuri Youtube kuko yinjije miliyoni 29,5 $, amafaranga yiyongereyeho miliyoni 3,5 $ ugereranyije n’ayo yinjije umwaka ushize.

Uyu mwana yatangiye kumenyekana mu 2015, nibwo bwa mbere amashusho amugaragaza yashyizwe kuri Youtube, aho aba areba imikorere y’ibikinisho bitandukanye by’abana.

Afite abantu miliyoni 41,7 bakurikira mu buryo buhoraho ibyo ashyira kuri Youtube (subscribers) ndetse kuri shene ye amashusho ariho amaze kurebwa inshuri miliyari 12,2.

Afiteho nk’amashusho afite umutwe ugira uti “Huge Eggs Surprise Toys Challenge” amaze kurebwa inshuro miliyari ebyiri bituma aza mu mashusho 60 amaze kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube.

Uteranyije abantu 10 binjije amafaranga menshi kuri Youtube uyu mwaka, bose basaruye miliyoni 211 z’amadolari. Ni imibare yatangajwe na Forbes Magazine igaragaza abantu binjije amafaranga menshi hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire igaragaza ibibero by’umukunzi wa Meddy ikomeje kuvugisha abatari bake(AMAFOTO)

Umukunzi wa Meddy yongeye kumutera imitoma nyuma yo kwambikwa impeta.