in

Romelu Lukaku mu mazi abira nyuma yo kumena amabanga ya Inter Milan

Ku munsi w’ejo Romelu Lukaku yatangaje amagambo akomeye ubwo yarimo akora Live kuri Instagram maze agashinja ikipe ye ya Inter Milan kuba yarajenjetse mu ngamba zijyanye no kurwanya CoronaVirus, aya magambo byumvikna ko atanyuze nabusa ikipe ya Inter bivugwa ko yamufatiye ibihano.

Lukaku akaba yari yatangajeko mu kwezi kwa mbere ubwo bavaga mu biruhuko bya Noheli abakinnyi 23 kuri 25 bari bameze nabi cyane gusa ngo ntibigeze bapimwa ngo bamenye niba barwaye Corona virus, ndetse akaba yarataze urugero rwa myugariro w’iyi kipe Skriniar wasimbuwe ku munota 17 w’umukino ubwo bahuraga na Cagliari ngo kuko nta ntege na mba yari afite.

Nkuko La Gazetta dello sport ibitangaza ubuyobozi bw’ikipe bukaba butishimiye aya magambo ya Lukaku ndetse bukaba bwamufatiye ibihano nubwo yasabye imbabazi.

Written by

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Cristiano Ronaldo yanze gusubira mu Butaliyani

Abakinnyi ba Arsenal bafashwe bari kwangiza amabwiriza ajyanye na Coronavirus