Mu gihe muri iyi minsi ikipe ya Juventus yasabye abakinnyi bayo aho bari hirya no hino ku isi ko bagaruka mu Butaliyani ngo bitegure gusubukura Championat, rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo yanze kugaruka aka kanya avugako azaba ategereje ho gato.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru La republica, Cristiano Ronaldo akaba yaramenyesheje ubuyobozi bwa Juventus ko atazagaruka igihe cyose umunsi wo gusubukura Championat uzaba utaremezwa.