Nyuma y’abakinnyi ba Tottenahm bafashwe barimo bitoza mu minsi ishize batubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda CoronaVirus, ku munsi w’ejo abakinnyi ba Arsenal 4 nabo bagaragaye batubahiriza aya mabwiriza mu mugi wa London.

Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru The sun ibigaragaza abo bakinnyi bane ni Alexandre Lacazette, Nicolas Pepe, David Luiz ndetse na Granit Xhaka, ibinyamakuru bitandukanye bikaba byokomeje kugenda bibagaya aho bagiye bavuga ko ibyo bakoze ari ubugoryi.