in

Ntibisanzwe:Umuganga yagize ikibazo cyo mu bwonko amaze guterwa urukingo rwa COVID19.

Ubuyobozi muri Mexique bwatangaje ko umugore w’imyaka 32 wari umuganga yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo mu bwonko nyuma yo guterwa urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech.

Uyu muganga utatangajwe izina, yajyanywe mu cyumba cy’indembe mu bitaro byo mu ntara ya Nuevo Leon iherereye mu Majyaruguru ya Mexique.

Reuters yatangaje ko uwo muganga yagaragazaga ibimenyetso birimo guhumeka nabi, gufuruta n’ibindi.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu isuzuma bamukoreye basanze yagize ikibazo cyo kwangirika mu bwonko bizwi nka encephalomyelitis.

Gusa magingo aya nta wundi mu batewe urukingo wigeze agaragaza ibimenyetso nk’iby’uwo muganga.

Muri Mexique abantu 126 500 bamaze guhitanwa na Coronavirus. Guhera tariki 24 Ukuboza hatangiye gutangwa inkingo ku bakora mu rwego rw’ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu nyamukuru ukwiye gutangira kurya amagi buri munsi.

Zimwe mu mpamvu zituma umugabo asiga umugore we mwiza akajya guheheta uwo mu baturanyi.