in

Zimwe mu mpamvu zituma umugabo asiga umugore we mwiza akajya guheheta uwo mu baturanyi.

Gucana inyuma ni ikibazo kirigufata indi ntera mu bashakanye, hari impamvu ziza ku isonga ahanini zitera abagabo kurarikira abagore b’abaturanyi. Bamwe ngo ntibaba banyuzwe n’imyitwarire y’abagore babo ngo bitewe n’igitutu kirimo no kwita ku bana cyangwa se bafite nk’ ibibazo by’ubukene abandi ugasanga bafite amatsiko yo kumva uko no kubonana n’abandi bagore batari ababo bimera nubwo n’ababo aba ari beza.

Hari impamvu z’ingenzi zitera abagabo kuca inyuma abagore babo beza bakigira mu b’abaturanyi.

1.Iyo nyir’urugo abafashe nyamugabo abona ibyo yireguza

Aha ni mu gihe umugabo avuye iwe akajya gusenya urw’umuturanyi we. Iyo umugabo nyir’ urugo abafashe, uwaje gusenya yiregura avuga ko yaraje kureba umugabo mugenzi we, agasanga adahari maze akaba aganiriza umugore. Nyir’urugo na we ngo ntacyo arenzaho.

2.Nta tumanaho nka Facebook, ibaruwa cyangwa telephone bisaba

Birumvikana ko kubera baba baturanye, ntabwo gupanga iyo gahunda bibasaba ibikoresho by’itumanaho. Umwe yinyabya hirya agahura n’undi bakuzuza umupango nta mususu.

3.Kuba bahorana

Iki ni kimwe mu byoroshya iki cyaha. Kuba umugabo ahora abona umugore buri gihe, baba bamaze kumenyerana buri umwe azi icyo undi akunda kuburyo no kumutereta byoroha kuko babikora mu rwenya, mbese batebya ku buryo n’ubabonye abifata nk’ibisanzwe.

4.Kuba nta gahunda z’urukundo ziba zibyihishe inyuma

Ni gake umugabo yatekereza ibyo gukunda umugore w’umuturanyi. igishoboka cyane aba ari ukumurarikira. Nk’ibisanzwe rero gukora imibonanompuzabitsina byoroha hagati y’abantu badafitanye urukundo kurusha ababibangikanya na rwo.

5.Biroroha kubeshya icyo ugiye gukorayo

Aha, abagabo biborohera kubeshya abagore babo aho bagiye. Bikoza ku baturanyi bakikorera ibyabo maze bagataha babeshya ko bavuye nko kunywerayo cyangwa kuhataramira bisanzwe. Aha ngo ntacyo umugore yarenzaho ndetse na nyir’urugo ntabyitaho cyane.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe:Umuganga yagize ikibazo cyo mu bwonko amaze guterwa urukingo rwa COVID19.

Nyuma yo gusinya amasezerano muri PSG, Pochettino yasabwe kugumana aba bakinnyi bakomeye.