in

Impamvu nyamukuru ukwiye gutangira kurya amagi buri munsi.

Amagi ari mu byo turya bitugezaho intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi. Gusa anavugwaho byinshi binyuranye, nk’umubare utagomba kurenza mu cyumweru, n’ibindi byinshi tugiye kureba.

Amagi afite vitamini nyinshi n’imyunyungugu inyuranye bikaba bikenerwa kugira tugire indyo yuzuye. Tugiye kurebera hamwe intungamubiri dusanga mu igi n’akamaro ka buri imwe mu mubiri wacu kugirango izi ntungamubiri uzibone akaba ari ngombwa kugerageza kurya amagi kenshi.

Amagi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

●Vitamini A: iyi izwiho kurinda uruhu, ubudahangarwa bw’umubiri ikanafasha amaso kureba neza. Ubu abana bayihabwa nk’igitonyanga mu kubarinda ubuhumyi mu hazaza

●Vitamini B2: ifasha mu ikorwa ry’ingufu umubiri ukoresha, mu ikorwa z’insoro zitukura, ubuzima bw’amaso n’imikorere y’urwungano rw’imyakura
Vitamin B12 : nayo ifasha mu ikorwa ry’ingufu, mu budahangarwa bw’umubiri, insoro zitukura n’imikorere y’ubwonko
Vitamin B5: ifasha mu ikorwa ry’ingufu n’imikorere myiza y’ubwonko
Vitamini D: izwiho gufasha mu gukomera kw’amagufa n’amenyo ikanafasha umubiri kwinjiza kalisiyumu ukeneye
Vitamini E: ifasha mu myororokere, ubuzima bw’imikaya (muscles) n’urwungano rw’imyakura, ndetse no gutuma uturemangingo tw’uruhu dukora neza.
Vitamin B7: ifasha uruhu, umusatsi, ubudahangarwa bw’umubiri no gutunganya ingufu z’umubiri
Vitamini B4: ifasha mu gutunganya ibinure hakurwamo ibikenerwa n’imikorere myiza y’umwijima
Vitamin B9: ifasha mu ikorwa ry’amaraso, n’imikurire myiza y’umwana uri mu nda
Iode: iyi ifasha imvubura ya thyroid gukora neza ikanafasha mu mikorere y’ubwonko n’ubuzima bw’uruhu
Ubutare: bwunganira umubiri mu ikorwa ry’insoro zitukura ikanafasha mu ijyanwa ry’umwuka wa oxygen mu mubiri wose
Lutein na zeaxanthin: bizwiho gufasha mu kureba neza no kurinda indwara z’amaso ziterwa n’ubusaza.
Fosifore: irinda amenyo n’amagufa kwangirika ikanafasha mu ikorwa ry’ingufu
Proteyine: ni ingenzi mu kubaka umubiri no kugira imikaya ikomeye, uruhu rwiza n’ibindi bice by’umubiri bikiyubaka, ifasha mu ikorwa ry’abasirikare b’umubiri, n’imisemburo
Selenium: irinda uturemangingo fatizo kwangirika, ikagira uruhare mu bwirinzi bw’umubiri, ikanafasha imvubura ya thyroid gukora neza.
Vitamini F: iyi twayibonyeho ko ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko no gufasha mu kureba neza

■Ibyo kuzirikana

Intungamubiri nyinshi (60%) tuzisanga mu mweru waryo naho 40% nibyo dusanga mu muhondo.

Intungamubiri nyinshi zigera kuri 60% ziboneka mu mweru w’igi
Hafi ya 13% y’ibigize igi ni poroteyine naho 9% bikaba ibinure dusanga cyane mu muhondo w’igi. Ibi binure dusangamo ni byiza kandi ntacyo bitwara uwariye amagi menshi

Gusa ku barwayi ba diyabete kurya igi buri munsi bibongerera ibyago byo kuba banarwara indwara z’umutima. Aramutse akeneye kurirya yakirinda umuhondo waryo.

Kurya igi buri gitondo bituma wirirwa wumva uhaze, bityo byagufasha gutakaza ibiro; kuko bikurinda kuza kurya byinshi ku manywa, ariko kurirya nijoro byo byakongerera ibiro bitewe na proteyine nyinshi zirimo.

Bamwe kuyarya bishobora kubatera ubwivumbure burangwa no kwishimagura, isepfu kudahumeka neza no kuribwa mu nda nyuma yo kuyarya.

Ni byiza ko uramutse umenye ko bikubaho wareka kuyarya
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, kurya amagi menshi ntacyo byangiza keretse ku barwayi ba diyabete n’abagore batwite, baba batagomba kurya menshi bakanirinda umuhondo wayo. Naho ubusanzwe kurya amagi atarenze 3 buri munsi bituma ubona 100% bya poroteyine umubiri wawe ukenera ku munsi.

Mu kuyarya ni byiza kuyatogosa agashya cyane. Kuyarya mabisi bishobora kukuzanira bagiteri nka salmonella kuko hari igihe inkoko yayateye yaba yari irwaye. Kuyarya umureti nabyo biba byangije intungamubiri nyinshi kandi burya ntaba ahiye neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa w’ikizungerezi uri mu rukundo na Kylian Mbappe (AMAFOTO)

Ntibisanzwe:Umuganga yagize ikibazo cyo mu bwonko amaze guterwa urukingo rwa COVID19.