Ku munsi w’ejo nibwo umuhanzi nyarwanda Ngabo Meddy yateye ivi asaba umukunzi we, Mimi Mehfira bamaze imyaka myinshi bakundana ko yamubera umugore ndetse amwambika n’impeta y’urukundo.Gusa imyambarire yagaragaragaje muri ibyo birori ikomeje guteza benshi gucika ururondogoro.



Ni mu birori by’akataraboneka byari byateguwe mu buryo buryoheye ijisho.Mu mafoto ya Mimi yashyizwe ku mubuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi yatumye abafana be batangira kwibasira uyu mukobwa bitewe n’ikanzu yari yambaye igaragaza ibibero bye.
Bamwe batangaraga bavuga ko iyi myambarire idakwiye,abandi bati “yambaye nk’ugiye muri douche”, n’ibindi byinshi.
Reba hano hasi ibitekerezo byatanzwe n’abakunzi ba Meddy bakibona amafoto y’umukunzi we: