in

Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yongeye kwibutsa Tricia urwo amukunda.

Umuhanzi Tom Close n’umufasha we Niyonshuti Ange Tricia bongeye kubwirana amagambo y’urukundo, ndetse aryoheye amatwi ku munsi w’abakundana wizihizwa kuya 14 Gashyantare.

Tom Close ni we wafashe iya mbere ashyira kuri Instagram ifoto ye na Tricia ndetse ateruye umwana wabo, maze iyo foto ayiherekeza amagambo meza agira ati:”Umunsi mwiza w’abakundana kuri wowe Tricia rukundo rwanjye.Ni wowe untembamo nk’uko amaraso atemba mu mubiri.”

Tricia ntiyabyiheranye kuko na we yahise amasubiza mu magambo meza agira ati:”Wakoze cyane .Imana ikomeze iduhe kuba umwe kugeza tubonye ubuvivi.Ndagukunda birenze igisobanuro cy’Ijambo ubwaryo.”

Tom Close na Tricia ni imwe mu macouple abanye neza hano mu Rwanda ndetse ,ntibajya bahisha iby’urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga ,aho bagenda babwirana amagambo meza y’abakundana.

https://www.instagram.com/p/CLSV0i9JqA9/?igshid=13tm0su6uvtmq

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka ya Sugira Ernest ifashwe n’inkongi y’umuriro,irashya irakongoka.

Ikimero cya Diane ukina muri City Maid cyatumye abanyamakuru barabya indimi mu kiganiro (VIDEO)