in

Imodoka ya Sugira Ernest ifashwe n’inkongi y’umuriro,irashya irakongoka.

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo ,imodoka 16 harimo n’iya Rutahizamu Sugira Ernest zafashwe ninkongi yumuriro zirashya zirakongoka.

Igaraje ryahiye.

Izi modoka zikaba zari mu igaraje ryitwa ‘Murara Arthur’ Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw nk’uko yabitangarije igihe.com.

Sugira Erneste yavuze ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Uretse izi modoka zahiye nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu ushobora kuba utaramenye ku mukunzi mushya wa Harmonize, ufite inkumi y’imyaka 18 y’amavuko.

Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yongeye kwibutsa Tricia urwo amukunda.