in

Messi yavuze amagambo akomeye nyuma y’uko Real Madrid imutwaye igikombe

Ejo bundi kuwa kane muri La Liga, Shampiyona yo muri Espagne, amakipe yarimo akina imikino yo ku munsi wa 37 wa Shampiyona aho Real Madrid yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita yegukana igikombe, ibi rero niko byaje kugenda Real Madrid yatsinze ikipe ya Villareal ibitego 2 kuri 1 mu gihe Barca yo ya kubise na Osasuna 2 kuri kimwe. Nyuma y’iyo mikino yabareye ku isaha imwe Real Madrid yahise ihabwa igikombe cyayo cya 34 cya La Liga naho Messi we agiye kuganira n’abanyamakuru agaya bikomeye imikinire ya Barca.

Mu kiganiro cye n’abanyamakuru Messi byagaragaraga ko yarakaye aho yavuze amagambo akomeye cyane agira ati : “Nababuriye kuva kera ko gukina gutya ntaho bizatugeza, nababwiye ko tudashobora gutwara champions league dukina nkuko dukina none dore na La Liga nta bushobozi bwo kuyitwara tugifite. Dukwiye kwitekereza tukareba uko twisubiraho kuko umukino tugaragaza kuva uyu mwaka watangira uteye agahinda.

Aya magambo akaba yatumye ibinyamakuru bitandukanye byo mu mugi wa Barcelona birimo Sport ndetse na Mundo Deportivo byemeza ko umutoza wa Barca araza kwirukanwa vubaha ndetse ko atariwe uzatoza iyi kipe mu kwezi gutaha ubwo bazaba basubukura irushanwa rya Champions leagu.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, menya ibintu 10 bizakwereka ko umusore mukundana nta gahunda afite yo gushaka ufate icyemezo.

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusezera kuri Kylian Mbappe