imikino
Lionel Messi na Barca baraye batanze isomo rya ruhago ubwo basubukuraga Shampiyona

Ku munsi w’ejo, abakunzi b’umupira w’amaguru aho bari hirya no hino ku isi bari bitegereje kongera kubona igihangange Lionel Messi yirekana ubuhanga bwe mu kibuga. Nawe rero ntiyabatengushye kuko afatanije n’abakinnyi ba Barca baraye bihanije ikipe Mallorca bayikubita ibitego bine ku busa.
https://www.youtube.com/watch?v=-gzOTfi7Mg8
Mu mukino watangiye ku isaha ya saa yine z’ijoro ku masaha ya hano i Kigali, Barcelone ikaba yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa kabiri w’umukino ku gitego cya Arturo Vidal. Ku munota wa 37 w’umukino Martin Braithwaite yatsinze igitego cya kabiri cya Barca ku mupira mwiza yari ahawe na Messi maze bajya kuruhuka ari 2 ku busa.
Mu gice cya kabiri Barca yakomeje kongeramo ingufu ndetse rutahizamu Luis Suarez wari amaze iminsi mu mvune akaba yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Griezmann. Ku munota wa 79 w’umukino Jordi Alba yastinze igitego cya gatu cya Barca nabwo ku mupira yahawe neza na Messi. Nyuma mu minota yinyongera Messi akaba yatsinze igitego cya kane acenze myugariro ya Mallorca mu rubuga rw’amahina.
-
Imyidagaduro11 hours ago
Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)
-
Imyidagaduro23 hours ago
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)
-
Hanze24 hours ago
Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?
-
Inkuru rusange20 hours ago
Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.
-
inyigisho18 hours ago
Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.
-
Izindi nkuru12 hours ago
Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Miss Mutesi Jolly yakoresheje amagambo yuzuye ibyishimo byinshi ashimira umusore wamubwiye ko amukunda
-
Inkuru rusange21 hours ago
Dore uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa 2 wa guma mu rugo (AMAFOTO)