Kuva mu mwaka wa 2017 ubwo Kylian Mbappe yigaragazaga mu mukino wa Champions League wahuje ikipe ya As Monaco na Manchester City, ikipe ya Real Madrid yakomeje kugenda igerageza kuba yamugura ariko bikanga, uyu mwaka nawo rero ntibigishobotse nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Real Madrid ubwe ari Florentino Perez.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid itwaye igikombe cya La Liga, Florentino Perez akaba yarabajijwe niba hari gahunda yo kugura Mbappe ihari maze niko gusubiza agira ati : “Nta mukinnyi uhenze tuzagura uyu mwaka. Ni kuba dutegereje, kuko ntakuntu wasaba abakinnyi kugabanya imishahara ngo nurangiza ujye gutanga amafaranga ugura abakinnyi bahenze cyane.“