in ,

Jose Mourinho yashotoye Cristiano Ronaldo avugako ntacyo yamariye Portugal kuri final ya Euro (impamvu)

Jose Mourinho kuri ubu utoza ikipe ya Manchester United ya hariya mu mbwongerea yavuzeko Cristiano Ronaldo ntakintu na gito yafashije Portugal mu minota ya nyuma y’umukino wa final ya Euro bakinnye na France ko ahubwo ibyo yakoze kwa gusaragurika gusa.

Mu kiganiro yagiranye na Sport Tv, Jose Mourinho yagize ati : “Cristiano Ronaldo ntakintu yafashije Portugal mu minota yanyuma ya Final. Abakinnyi 11 bari bari mu kibuga ndetse n’uwari ubayoboye ariwe coach wabo nibo bakoze akazi. Icyo nabonye ni umuntu (Cristiano) utarabashije kwihangana ngo ahishe ibyiyumviro bye. Ntacyo yakoze kibi, gusa ntekereza ko abakinnyi 11 bari ku kibuga bari bazi icyo bashinzwe ndetse nibo bari bari gukora akazi. ”

 

Nubwo bwose mourinho yavuze gutya abakinnyi batandukanye bakinnye uriya mukino bameza ko Cristiano yabongereye imbaraga ku buryo budasanzwe kubera amagambo atandukanye yagendaga ababwira. Si ibyo gusa kuko byanagaragaye ko Cristiano Ronaldo nubwo Atari ari ku kibuga ibyemezo bikomeye ariwe wabafata muri iyo minota yanyu, aha umuntu yavuga nko kuri coup franc yabonetse mu nyongera yari igiye guterwa na Quaresma maze Cristiano akamubuza akamutegeke kuyirekera Rafael Guerreiro.

Cristiano arimo atanga amabwiriza

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lin-Manuel Miranda Was Challenged To A Rap Battle And Talked About Harry Potter

Irebere umukobwa w’uburanga buhebuje Lewis Hamilton yasimbuje Rihanna muri iki gihe (amafoto)