Umwaka ushize mu gihe nk’iki (muri uku kwezi), Lewis Hamilton ukina umukino wo gusiganwa mu namodoka uzwi nka Formula One yavugwagaho gukundana n’umuhanzikazi Rihanna aho bagaragaye bari kumwe bishimisha I Barbados muri festival yaho. Muri iyi minsi rero Hamilton akaba yarasubiye Barbados kuruhukirayo gusa noneho ubu ntari kumwe na Rihanna ngo bishimana ahubwo yiboneye undi mukobwa witwa Chanel Iman ubu niwe bamaze iminsi binezeza bari kumwe.

Chanel Iman na Lewis Hamilton rero bakaba barahuriye hariya Barbados mu birori byo kubyina bizwi nka Crop Over aho abantu bamara icyumweru babyina banezerewe. Hamilton rero nyuma yo kubona Chanel Iman akumva aranyuzwe yamutumiye ku bwato bwe maze bahuza urugwiro.

Dore Video ya Hamilton na Chanel


