in

Ari gusaza yanduranya!? Cristiano Ronaldo yahawe urw’amenyo nyuma yo kurenga ku ijambo yavuze muri 2015

Cristiano Ronaldo kugeza kuri ubu uri kubarizwa mu ikipe ya Al Nassr Fc yo mu gihugu cya Saudi Arabia yahawe urw’amenyo nyuma yuko yivuguruje akarenga ku ijambo yivugiye mu mwaka wa 2015.

Cristiano Ronaldo yasheshe amasezerano yari afitanye na Manchester United mu mpera z’uyu mwaka ku bwumvikane bw’impande zombi , nyuma y’ibyumweru bigera kuri 3 uyu mukinnyi kuwa gatanu nibwo yatangaje kumugaragaro ko yerekeje muri Al Nassr Fc yo kumugabane wa Asia.

Cristiano Ronaldo uzajya uhembwa akayabo , yatunguye benshi ndetse bamwe bamuha urw’amenyo banagarura amashusho y’ikiganiro yigeze gukora muri 2015 ,avuga ko atakifuza gusoreza umwuga we wo gukina umupira w’amaguru muri America cg muri Asia.

Cyakora nyuma y’imyaka igera kuri 7 yose , Cristiano yivuguruje kubyo yari yabwiye abakunzi be , ahita yerekeza muri Asia aho agiye gukinira Al Nassr Fc guhera muri uyu mwaka wa 2023 kugera muri 2025 ,kuri miliyoni 200 z’amadorali ya America.

Ibi bikaba aribyo byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga  byumwihariko kuri twitter bavuga ko ari gusaza nabi yanduranya ndetse ko atakabaye asoreza mu ikipe nka Al Nassr Fc  , mu gihe kurundi ruhande Messi bahora babagereranya ngo amerewe neza .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akari ku mutima wa Rashford ukomeje kwereka Ten Hag ko azamubera nka rya buye ryanzwe n’abubatsi rikaza gukomeza imfuruka

Isengesho ry’umukunzi wa myugariro wa APR FC n’ikipe y’Igihugu Niyomugabo Claude muri 2023