in

Umushahara wa Cristiano Ronaldo buri munota 1 uruta imishahara ya bamwe mu basore b’i Kigali umwaka wose

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo kuri ubu urikubarizwa mu ikipe yo muri Asia ,Al Nassr Fc , umushahara we watunguye benshi ,nyuma yuko hagiye hanze ingano y’amafaranga azajya yinjiza buri mwaka mu gihe cy’imyaka 2 agiye kumara muri Saudi Arabia.

Cristiano Ronaldo azajya ahembwa amafaranga angana na miliyoni 200 z’amadolari y’America buri mwaka , ni ukuvuga ugiye uyagabanya uko bayabara ku munsi usanga ari amafaranga menshi ku buryo benshi ashobora kubatunga igihe kirekire.

twifashishije inkuru y’ikinyamakuru  espn ,yashyize hanze uko amafaranga ya Cristiano abarwa uhereye ku isegonda , tugiye kubagezaho umushara wa Cristiano mu mwaka umwe gusa :

Buri segonda rimwe Cristiano Ronaldo yinjiza amadolari 6.34 ,ni ukuvuga ibihumbi 6000 Frw birengaho macye, buri munota umwe yinjiza amadolari 380 ,ni ukuvuga ibihumbi 400 Frw birengaho amafaranga ibihumbi 6000 Frw.

Ni ukuvuga ko buri saha yinjiza amadolari ibihumbi 22,833 ,,ahwanye na miliyoni 24 n’ibihumbi 400 birenga, Ubwo buri munsi akinjiza miliyoni 585 n’ibihumbi 657,464, buri kwezi ubwo ni miliyari 17 na miliyoni 740 n’ibihumbi 718,800 Frw.

Buri mwaka ugasanga yinjiza miliyari 213 na miliyoni 743,n’ibihumbi 600 Frw .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Remy
Remy
1 year ago

Ariko mwagiye muvuga ibintu mutiyemera wowe wanditse iyinkuru kuki watekereje abasore uwo uriwe weseho ntuhewmbwa kimwe cya kane cyumunota we 🤣🤣🤣

Ibi KNC avuze koko birashoboka? KNC utangiye umwaka n’ingamba nshya avuze ibyo ikipe ye ya Gasogi United itegetswe gukora mu 2023

Kimenyi Yves ndetse n’urubavu rwe Miss Muyango batangiye umwaka wa 2023 bari mu buryohe(Amafoto)