in ,

Jose Mourinho yamennye amabanga y’ikipe ya Chelsea

Jose Mourinho yavuye mu ikipe ya Chelsea mu kwezi kwa 12 umwaka ushize nyuma yo gutsindwa imikino 9 mu mikino 16 ya Championat. Mourinho agenda Chelsea yatangajeko atirikanwa ahubwo ari ibintu bumvikanyeho ko nawe yabonaga ko atagishoboye gusa ibyo Mourinho yabinyomoje.

Résultat de recherche d'images
Mourinho yemezako yirukanwe muri Chelsea bitandukanye nibyo Chelsea yari yarabeshye abantu

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yitegura umukino uzahuza Chelsea na Manchester United kuri iki cyumweru, Mourinho akaba yahishuye ko yirukanwe n’umuherwe wa Chelsea bitandukanye nibyo Chelsea yari yavuze ko habayeho kumvikana.

Mu magambo ye Mourinho yagize ati:”Abramovich yafashe icyemezo cyo kunyirukana. Nta mbwumvikana bwigeze bubaho na busa gusa naremeye ndagenda nta n’ijambo ribi na rimwe mbabwiye.”

Mourinho akomeza avugako yirukanwa muri Chelsea ku nshuro ya kabiri byari bitandukanye n’uburyo yahirukanwa bwa mbere ngo kuko ubwa kabiri yumvaga ntahandi hantu yajya gutoza agomba kuguma mu Bwongereza mu gihe agenda bwa mbere ho yahise yigira mu Butaliyani.

“Nyiri ikipe niwe wafashe icyemezo cyo kunyirukana nanjye ntakindi nakoze uretse kucyakira mu kinyabupfura ndetse n’icyubahiro nkabisinyira”

Mourinho yakomeje avugako nubwo yirukanwa abafana ba Chelsea ngo batabishakaga ndetse kandi ngo niyo Chelsea yamwanga ngo ntiyabasha kumusiba mu mateka yayo kuko yayigeje kubyiza byinshi, nawe kandi ngo ntiyabasha kuyisiba mu mateka ye, kubwizo mpamvu ngo nta mpamvu nimwe yo kuba haba inzika hagati ye na Chelsea

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire ya Supersexy yatumye abasore bamusaba kuryamana nawe ku karubanda (amafoto+Video)

Iyi ni inkuru ishimishije cyane kubafana ba Real Madrid