in

Ibitaramenyekanye ku mukinnyi wafashije Arsenal kwigaranzura Chelsea mu mukino wa Premier League

Kuri uyu wa gatandatu ubwo ikipe ya Chelsea yakiraga ikipe y’Arsenal muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ibitego 2-2. Ikipe ya Chelsea niyo yabanje kubona ibitego 2 ibifashijwemo na Cole Palmer ndetse na Mykhailo Petrovych Mudryk naho ibitego by’Arsenal byatsinzwe na Declan Rice na Leandro Trossard ndetse umukino urangira uko amakipe yombi yo mu mugi wa London anganyije.

Declan Rice ni umukinnyi w’umwongereza w’imyaka 24 y’amavuko ukinira ikipe y’Arsenal mu kibuga hagati, uyu musore yageze muri Arsenal avuye muri West Ham United mu mpeshyi ishize kuri miliyoni £105.

Mu byo benshi batamenye ni uko uyu musore mbere yo kwerekeza mu ikipe ya West Ham United yamenyekanyemo burya yananyuze mu ikipe y’abato ya Chelsea mu myaka 10 ishize aho yayigezemo afite imyaka 7, ni 2006-2013 ubundi abona kwerekeza mu ikipe y’abato ya West Ham United. Iyi yari inshuro ya mbere Rice atsinda ikipe ya Chelsea.

Uhereye ibumoso ni Mason Mount na Declan Rice ubwo bari mu ikipe y’abato ya Chelsea

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Athletic kivuga ko hari impamvu 3 z’ingenzi zatumye Declan Rice atandukana n’ikipe y’abato ya Chelsea, muri izo mpamvu harimo kuba Rice atarakomeye bihagije, imikurire ye yarakemangwaga ikindi ngo ntabwo yabashaga guhangana n’inzitizi (Versatility).

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Thomas Muller yanditse amateka atarandikwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese mu Budage

Kigali umugabo yaguye gitumu umugore we ari gusambana n’umuturanyi ahita abakorera igikorwa kidasanzwe