in

Arsenal ikomeje kuba akarahakajyahe mu mugi wa London

Kuva umwaka ushize w’imikino wa 2022-23 watangira ikipe ya Arsenal ntabwo iratsindwa na rimwe n’ikipe iyo ariyo yose yo mu mugi wa London. Amakipe abarizwa muri uyu mugi harimo Arsenal, Tottehnam Hotspur, Chelsea, Fulham, Crystal Palace na West Ham United.

Mu mukino w’umunsi wa 9 muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League ikipe ya Chelsea yabikabakabakishije intoki ariko birangira binaniranye mu minota ya nyuma maze umukino urangira ari ibitego 2-2. Muri uyu mukino waberega kuri Stade ya Chelsea Stamford Bridge watangiye saa 18:30 za hano mu Rwanda, ikipe ya Chelsea niyo yabanje kubona izamu ku munota wa 15 kuri penaliti yatewe neza na Cole Palmer, Mykhailo Mudryk yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino ku makosa y’umuzamu David Raya w’Arsenal.

Cole Palmer watsindiye Chelsea igitego cya mbere kuri penaliti

Arsenal n’abafana bayo ikizere cyari cyayoyotse babona batsinzwe umukino byarangiye gusa siko byaje kugenda kuko ku munota wa 77 w’umukino Declan Rice yaje kubona igitego cya mbere ku ruhande rw’ikipe y’Arsenal ku makosa y’umuzamu Robert Sanchez. Hadaciye iminota Leandro Trossard wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje gutsindira ikipe y’Arsenal igitego cya kabiri cyo kwishyura ndetse umukino urangira ari ibitego 2-2.

Leandro Trossard nyuma yo gutsindira Arsenal igitego cya kabiri cyo kwishyura

Kuva umwaka ushize w’imikino watangira ikipe y’Arsenal yakinnye imikino 15 n’amakipe yo mu mugi wa London, yatsinzemo imikino 11, inganya imikino 5, ntamukino n’umwe iratsindwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnmuz yahigitse abarimo Bruce Melodie bari bahanganye yegukana igihembo gikomeye

Ibitego 3 Hertier Luvumbu Nzinga yatsinze bikomeje gutuma benshi bibaza uko yabyutse ariko icya gatatu nicyo giteye ubwoba, Nawe Reba