Ikipe ya Real Madrid muri iki gitondo ibicishije mu kinyamakuru Mundo Deportivo imaze gutangaza ko yamaze kumvikana n’umukinnyi Lucas Vasquez kuburyo igiye kumuha amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020.

Uyu musore w’imyaka 24 ufatwa nkumusimbura wa Cristiano Ronaldo yatangaje ko yashimishijwe n’icyizere ikipe ikomeje kumugirira kandi yemeza adashidikanya ko iyi kipe nawe azayaitangira agatanga icyo ashoboye cyose kugirango agere nawe ku ndoto ze afite mu mupira w’amaguru.