in ,

Jose Mourinho yagaragaje ko Manchester United ari ikipe idasanzwe

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Goal, Jose Mourinho yagarutse ku buzima bwe bushya nk’umutoza w’ikipe ya Manchester United aho yagaragaje ko ari ikipe idasanzwe.

Image result

Mourinho aganira na Goala akaba yasobanuye uburyo byamugoye cyane kugirango abashe kugura Pogba mu ikipe ya Manchester United aho avugako byamutwaye ibintu byinshi arimo amutereta ngo yemere kujya aho ngo yirirwaga amuhamagara ndetse akanamwandikira SMS nyinshi cyane.

“Champions League itarimo Manchester United ntiba ikiri Champions League!”

Jose Mourinho rero akaba yano kugaruka ku kibazo cyo kuba Manchester United itari muri Champions League aho yagize ati : “Champions League itarimo Manchester United ntiba ikiri Champions League, ndetse kandi Manchester United itari muri Champions League ntiba ikiri Manchester United”

Mourinho akaba yumvikanishije ko ubu bagomba gukora ibishoboka byose bagasubira muri Champions League saison itaha, ndetse ngo bagasubiza Man U icyubahiro n’igitinyiro yahoranye gusa ariko akaba yumvikanishe ko bagumba kumaha igihe we n’abakinnyi be kugirango bagere kuri ibyo.

Aho Mourinho yagize ati “Roma ntago yubatswe mu munsi umwe kandi ikipe y’umupira w’amaguru ishobora kuba igoye kubaka kurusha umugi wa Roma”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano abakobwa b’ibizungerezi bagiye bigarurira umutima wa Nizzo (Urban Boyz)

Miss Rusizi,Teta Afsa” Ntabwo nzi igihe nzongera kubengukira umusore “