Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Goal, Jose Mourinho yagarutse ku buzima bwe bushya nk’umutoza w’ikipe ya Manchester United aho yagaragaje ko ari ikipe idasanzwe.
Mourinho aganira na Goala akaba yasobanuye uburyo byamugoye cyane kugirango abashe kugura Pogba mu ikipe ya Manchester United aho avugako byamutwaye ibintu byinshi arimo amutereta ngo yemere kujya aho ngo yirirwaga amuhamagara ndetse akanamwandikira SMS nyinshi cyane.
“Champions League itarimo Manchester United ntiba ikiri Champions League!â€
Jose Mourinho rero akaba yano kugaruka ku kibazo cyo kuba Manchester United itari muri Champions League aho yagize ati : “Champions League itarimo Manchester United ntiba ikiri Champions League, ndetse kandi Manchester United itari muri Champions League ntiba ikiri Manchester Unitedâ€
Mourinho akaba yumvikanishije ko ubu bagomba gukora ibishoboka byose bagasubira muri Champions League saison itaha, ndetse ngo bagasubiza Man U icyubahiro n’igitinyiro yahoranye gusa ariko akaba yumvikanishe ko bagumba kumaha igihe we n’abakinnyi be kugirango bagere kuri ibyo.