imikino
Dore abakinnyi 10 barimo guhembwa agatubutse muri uyu mwaka wa 2019

Lionel Andrés Messi Cuccittini w’imyaka 31 y’amavuko, ukinira ikipe ya Fc Barcelone yo muri Espagne, ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bahembwa agatubutse kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2019.
Ni urutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa, Messi akaba ariwe uyoboye urutonde aho ahembwa akayabo ya Miliyoni 8.3 z’amayero, mu manyarwanda ni miliyari zisaga umunani.

Abandi bakinnyi bagwa mu ntege Lionel Messi, ni Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 4.7 z’amayero, akaba akinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Antoine Griezmann ukinira Atletico Madrid yo muri Espagne, Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa,…
Aya mafaranga aba bakinnyi binjiza ku mwaka arimo imisoro, ariko ntabwo aba arimo ayo bashobora guhabwa n’ikipe nk’agahimbazamusyi, ayo bakura mu kwamamaza n’ibindi.
Dore uko abo bakinnyi bakurikirana:
1. Lionel Messi: €8.3m
2. Cristiano Ronaldo: €4.7m
3. Antoine Griezmann: €3.3m
4. Neymar Jr: €3.06m
5. Luis Suarez: €2.9m
6. Gareth Bale: €2.5m
7. Philippe Coutinho: €2.3m
8. Alexis Sanchez: €2.28m
9. Kylian Mbappe: €1.73m
10. Mesut Ozil: €1.6m
-
Hanze11 hours ago
Zari yiyamye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Nabonye undi musore dukundana|Afite ikofi ni mwiza|Young Grace yashimagije umukunzi we.
-
inyigisho12 hours ago
Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.
-
Izindi nkuru4 hours ago
Wa mukobwa ushyigikiwe na Alkiba muri Miss Rwanda ahishuye aho bahuriye.
-
Izindi nkuru7 hours ago
Ronaldinho yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we witabye Imana.