in

Davido yaciye agahigo agirwa umuhanzi ukomeye muri Afurika.

Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria yaciye agahigo aba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika. Ibikorwa byo gutangaza umuhanzi ukomeye w’umwaka byatangiye kubaho guhera mu mwaka wa 2013 bikaba bikorwa n’ikinyamakuru cyitwa Turntable gikorera mu gihugu cy’u Bwongereza, gifite amashami mu bindi bihugu nka South Africa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Nigeria.

Turntable ikaba yamaze gutangaza umuhanzi uyoboye abandi ku mugabane wa Africa ko ari Davido ukomoka muri Nigeria. Uyu muhanzi yagizwe uwa mbere hagendewe ku kuba yujuje ibintu 8 bashingiraho.

Muri ibyo bagenderaho harimo kuba umuhanzi utorerwa kuba uwa mbere agomba kuba afite indirimbo yakunzwe cyane, amashushu y’indirimbo ye yarebwe cyane kuri YouTube, kuba indirimbo ze zarumviswe n’abantu benshi ku rubuga rwa Audiomack ndetse no kuba yarasohoye album iruta izindi muri uwo mwaka.

Nk’uko ikinyamakuru Turntable cyabitangaje, cyasobanuye ko ibyo bagenderaho byose mu gutoranya umuhanzi w’umwaka Davido abyujuje ndetse ko yanahize abandi bahanzi bose bo ku mugabane wa Africa.

Turntable ivuga ko ishingiye ku bikorwa umuhanzi Davido yakoze uyu mwaka ko ntagushidikanya ariwe wahize abandi. Muri ibi bikorwa harimo nko kuba yarasohoye album yakunzwe cyane yise ‘A Better Time’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore:Rihanna agiye kugezwa mu butabera kubera ibyo yakoze.

Ibintu by’ingenzi bizakwereka ko umukobwa nta gaciro agifite imbere y’umusore yihebeye.