in

Cyore:Rihanna agiye kugezwa mu butabera kubera ibyo yakoze.

Umuhanzikazi Rihanna yisanze ahanganye n’urubanza rushya nyuma y’uko abahanzi b’Abadage bavuze ko imwe mu ndirimbo zabo yazikoresheje mu iyamamaza ry’ibirungo bye bya Fenty batabimuhereye uburenganzira.

Rihanna bamureze

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo Rihanna w’imyaka 32 y’amavuko araregwa n’umukobwa wo mu Budage witwa King Khan na Saba Lou.Papa w’uwo mukobwa avuga ko RiRi yakoresheje umurongo wo mu ndirimbo yabo. Aho ngo Rihanna yayikoresheje kuri instagram yamamaza ibicuruzwa bye birimo n’ibirungo bye by’ubwiza acuruza.

Aba Badage bombi bavuga kandi ko Rihanna atari afite uburenganzira bwo gukoresha igihangano cyabo yamamaza ibimufitiye inyungu ntaburenganzira abanje gusaba.

Umudage urimo kurega Rihanna amushinja gukoresha indirimbo ye.

Bityo King Khan na Saba Lou barasaba indishyi , hamwe no gusaba ko yahagarika gukoresha indirimbo yabo. Yaba Rihanna, cyangwa abamufasha mu bucuruzi bwe ntanumwe witabye uru rubanza cyangwa ngo agire icyo abivigaho.

Aya makuru aje nyuma y’amezi make uyu muhanzikazi akaba n’umunyamideli w’imyambarire ashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’abagore bakize cyane ku isi bikorera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Master KG wamenyekanye mu ndirimbo Jerusalema yatsindiye igihembo gikomeye ahita atangaza icyo azakimaza

Davido yaciye agahigo agirwa umuhanzi ukomeye muri Afurika.