in ,

Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano mashya y’ubuzima bwe bwose,azakuramo akayabo.

Cristiano Ronaldo yatangiye ibihe byiza by’ubukungu nyuma yo gusinyana amasezerano mashya n’uruganda rwa Nike ku kayabo ka miliyari imwe y’amadorali y’amanyamerika.

Nubwo muri Juventus Cristiano atagize ibihe byiza mu mwaka ushize kuva atabarabashije gutwara igikombe cya Shampiyona, kuri ubu ari mu bihe byiza ,aho yasinye kuzajya yamamaza ibicuruzwa by’uruganda rwa Nike ubuzima bwe bwose aho . Aya masezerano arenze kure ayo Adidas yagiranye na Lionel Messi ufatwa nka mukeba we .

Cristiano yahize Messi ajya mu gatebo kamwe na Lebron James na Michael Jordan. 

Muri ubu buryo, Cristiano Ronaldo atangiye umwaka mushya arenza umutungo Lionel Messi mu bukungu bwe.Usibye kuba afite umutungo urenga miliyoni 450 z’amadolari, afite amasezerano y’ubuzima bwe bwose ahuza n’abakinnyi nka Lebron James cyangwa Michael Jordan. Gusa ikintu Cristiano Ronaldo yabuze ni ukubona ikindi gikombe hamwe muri Juventus.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yaciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwe n’abanyarwanda benshi kurusha iya Diamond Platnumz.

Papa Francis yashimagije bikomeye Maradona uherutse kwitaba Imana.