in

Bruce Melodie yaciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwe n’abanyarwanda benshi kurusha iya Diamond Platnumz.

N’ubwo kumenya indirimbo yarebwa n’abantu benshi batuye mu gace runaka biba bigoye, gusa ikoranabuhanga rirangajwe imbere na Artificial intelligence riba ryarabyoroheje. ‘Saa Moya’ niyo iri ku isonga nk’indirimbo yarebwe cyane n’abanyarwanda batuye imbere mu gihugu kurusha indirimbo y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Mu rutonde rwakozwe hifashishijwe iri koranabuhanga,indirimbo saa moya ya Bruce Melodie yaciye agahigo kuri Youtube aho yahize iya Diamond yitwa Yope yakoranye na Inos.

Kuri uru rutonde rw’indirimbo 10 zumviswe zikanarebwa cyane n’abanyarwanda kandi batuye mu gihugu nk’uko urubuga nsangizamashusho rwa Youtube rubyerekana hifashishijwe ikusanyamakuru yarwo. Imibare ntibeshya cyangwa ngo ihimbwe ahubwo hubakwa uburyo bwo kuyiteranye ndetse no kuyerekana ni nayo nzira YouTube yifashishije mu kubaka inzira wabonamo uko indirimbo zagiye zumvwa.

Indirimbo ya Bruce Melodies ‘Saa Moya’ niyo iyoboye izindi mu ndirimbo zumviswe n’abanyarwanda batuye mu gihugu cyangwa abandi baba batuye mu gihugu imbere. Izi ndirimbo 10 muri macye twavuga ko ari indirimbo zakunzwe cyane n’abaturarwanda.

Urutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe n’abanyarwanda ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2020.

1. Saa Moya by Bruce Melodie Yarebwe: Miliyoni 1.35
2. Yope (Remix) by Innoss’B ft Diamond Platnumz :Yarebwe: Miliyoni 1.25
3. Ubigenza Ute? ya Niyo Bosco:Yarebwe: Miliyoni 1.19
4. Karame (Live) ya Israel Mbonyi:Yarebwe: Miliyoni 1.18
5. Tweyagale ya Eddy Kenzo:Yarebwe: Miliyoni 1.14
6. Igare ya Mico The Best:Yarebwe: Miliyoni 1.11
7. Jeje ya Diamond Platnumz:Yarebwe: Miliyoni 1.11
8. MPA Amavuta ya James & Daniella:Yarebwe: Miliyoni 1.06
9. Jerusalema ya Master KG:Yarebwe: Miliyoni 1.05
10. Poupette ya King James:Yarebwe: Miliyoni 1.02

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ishyano:Umugore yishe umwana we kugirango arongorwe n’umusore bakundana.

Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano mashya y’ubuzima bwe bwose,azakuramo akayabo.