in

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we mu ruhuri rw’ibibazo.

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo yatangiye gukorwaho iperereza na Polisi y’igihugu cy’Ubutaliyani nyuma yo gukoresha ibirori bitemewe muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho bambutse Leta zitandukanye z’iki gihugu nk’aho bavuye mu mujyi wa Turin bakerekeza mu mujyi wa Courmayeur, ni mu gihe iki gihugu kimaze gushegishwa n’iki cyorezo.

Polisi yo mu Ntara ya Valle d’Aosta yemereye Ibiro Ntara Makuru by’Abongereza(Reuters) ko Cristiano Ronaldo n’umukunzi we barimo gukorwaho iperereza nyuma y’iki gikorwa bakoze ku wa Kabiri no ku wa Gatatu ari nab wo uyu munyamideli yujuje imyaka 27.Ndetse biravugwa ko bashobora gucibwa ihazabu y’amande kubera ibyo bakoze.Kuva mu mujyi ujya mu wundi ntibyemewe muri iki gihe.

Amategeko y’Ubutaliyani agira ati: “Gutembera mu turere two mu Butaliyani birabujijwe kugeza ku ya 15 Gashyantare keretse kubera impamvu z’akazi, ubuzima cyangwa ibikenewe byihutirwa”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Telegram yazanye uburyo budasanzwe bushobora gutuma bamwe basezera kuri WhatsApp.

Mubushinwa: ikizamini cyo gupima coronavirus kizajya gipimwa mukibuno (Anal)