in

Breaking news:Ikipe ya PSG ibonye umutoza mushya.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yamaze kwemeza Mauricio Pochettino wabaye umukinnyi wayo, nk’umutoza mushya mu gihe cy’umwaka umwe n’igice ushobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza.

Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham mu mwaka wa 2019,yabonye akazi ko gutoza PSG.

Pochettino wagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019,yahawe umukoro ukomeye wo kurenza PSG mu Bufaransa akayigira ikipe ihatana ku mugabane w’Uburayi cyane ko ariho ikennye cyane.

Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy’akataraboneka.

Nyuma yo guhabwa aka kazi,Pochettino yagize ati “Ndishimye kuba nagizwe umutoza wa Paris Saint-Germain.Ndashaka gushimira ubuyobozi bw’ikipe kubera icyizere bangiriye.

Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi we yagize ati “ndishimye kuba uwahoze ari kapiteni wacu agarutse muri Paris Saint-Germain,ikipe yakomeje kuba iwe mu rugo.”

“Kugaruka kwa Pochettino bihuje neza n’intego yacu kandi bigiye kuba andi mateka ku ikipe yacu kandi nzizera ko abafana bazishima.Binyuze mu gukorana na Mauricio Pochettino, Paris Saint-Germain igiye gukomeza kwiyubaka kandi azayizamura ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

WhatsApp yaciye agahigo katarakorwa n’urundi rubuga nkoranyambaga kuri Bonane.

Lionel Messi yagaragaye asomana byimbitse n’umugore we.