in

Birangiye Neymar avuze ukuri ku birori byendaga kumushyira mu mazi abira.

Mu minsi ishize nibwo Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Neymar yavuzweho gutegura ibirori mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ubushinjacyaha bwo muri Brezil bumutumaho ngo yitabe asobanure uburyo yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, kuri ubu uyu mukinnyi akaba yatangaje ko ntabirori byabantu 500 yateguye uretse ko ngo yari kumwe n’umuryango we n’abandi bantu bake bizihiza iminsi mikuru.

Neymar Jr w’imyaka 28 yahakanye iby’iki kirori bivugwa ko yakoze ku bunani kikitabirwa n’abanyamideli bo muri Amerika no muri Brazil.
Byavugwaga ko mu bacyitabiriye harimo abakobwa bazwi nka Kiki Passo, Michelle Nevius na Jessica Bartlett bavuye i Miami batumiwe na Neymar n’inshuti ze binyuze ku butumwa bohererezanyije kuri Instagram.

Neymar ntiyigeze ashyira hanze amafoto y’ibi birori kuri Instagram,nkuko asanzwe abigenza,ari nayo mpamvu yamaganye abamushinje kugitegura.Neymar Jr abinyujije kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu miliyoni 144 yamaganye abavuze ko yakoze iki kirori aho yagaragaje ko we n’umuhungu we Davi Lucca bipimishije ku bunani.

Neymar yatangaje ko ibirori yari afitemo abantu bake banahana intera

Yanashyize hanze ifoto igaragaza aho abashyitsi be bagombaga kwicara aho buri ntebe n’indi harimo intera nkuko bigaragara ku mafoto yashyize hanze.

Neymar ngo yari yapimwe koronavirusi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amayeri abakobwa bakoresha iyo bashaka gukura ibyinyo abagabo.

Menya ibindi bintu by’ingenzi abakobwa bakunda ku basore ukuyemo amafaranga.