in

Ngaya amayeri abakobwa bakoresha iyo bashaka gukura ibyinyo abagabo.

Bimaze kumenyerwa ko benshi mu bakobwa bacudika n’abasore cyangwa abagabo, bashaka kugira icyo babakuraho, ibi abagabo ntibakunze kubitahura kuko nabo akenshi hari ikindi baba bakurikiye ku bo bahonga ibya mirenge.

Menya amayeri umunani abakobwa bakoresha bakura ibyinyo (bishakira indonke ku bagabo).

1.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukanam urukundo rwabo rugasenyua kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

2.Ndatwite

Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

4.Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe

Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y’ikintu runakam bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga nta byabaye.

5.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

6.Natakaje telefone yanjye imuhira

Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba kio niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

7.Nta mafaranga yo guhamagara mfite muri telefone

Hari abakobwa bakunda gusaba cyane abakunzi babo amafaranga yo kwifashisha mu guhamagara, kandi atari cyo ayashakira, cyangwa yanayabona akayakoresha mu guhamagara abandi batari umukunzi we. Hari bamwe mu basore baba barashyizwe n’abakunzi babo b’abakobwa ku kamenyero ko kubagurira amakarita yo guhamagara ya buri munsi, ugasanga mu kwezi hagenda akayabo.

8.Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

Aya ni amayeri umunani gusa mu yandi mayeri menshi cyane, akunze gukoreshwa n’abakobwa bakura ibyinyo ku basore bakundana kugira ngo babakureho ibyo bararikira, gusa akenshi ibyo bijyana n’umuco wamamaye wa “Mpa nguhe” kuko abasore nabo akenshi baba bishakira kuryamana n’abakobwa bari inshuti, bikaba byatuma atitangira mu kurekura amafaranga kuko aba yibwira ko hari aho ari buyagarurize.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knoxbeat yatereye ivi umukunzi we amusaba kumubera umugore (AMAFOTO)

Birangiye Neymar avuze ukuri ku birori byendaga kumushyira mu mazi abira.