in

Anita Pendo na Dj Bisoso batunguye abatari bake kubera ibyo bakoreye muri Sitidiyo ya RBA(AMAFOTO)

Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego batunguye abatari bake bitewe n’udushya bagaragaje mu kiganiro cyitwa FridayFlight cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 5.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, abakora iki kiganiro bigaragaje bambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ahakorerwa iki kiganiro hari hatatse ibikoresho byifashishwa n’abakina umupira w’amaguru.

Anita Pendo yagaragaye afite imbago nk’wavunitse ngo yisanisha n’imvune ya Sugira naho Dj Bisoso na Gitego bari bambaye nk’amavubi.Abakora iki kiganiro bahamije ko ibi babikoze murwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi iri mu marushanwa y’igikombe cy’abakinnyi bakina imbere mugihugu cya CHAN kiri kubera muri Cameroun.

Muri iki ginaro aba banyamakuru bagerageje kwisanisha n’abafana ndetse n’abakinnyi nkaho bagiye bigana uburyo abafana bitwaye ubwo amavubi yasezereraga ikipe ya Togo ndetse Anita Pendo yaragaye asa nuwavunitse aha yisanisha n’imvune ya Sugira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo arashinjwa gusambanya abagore 50 bose akoresheje amarozi.

Menya uko bigenda iyo ukundwakaje ababyeyi bawe ukirengagiza umukunzi wawe.