in

Uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo koko: Reba uko byagendekeye uyu mugore nyuma yo gufata kuri ka manyinya(VIDEO).

Ku munsi w’ejo kuwa kane nibwo hatangiye gukwirakwizwa hirya no hino amashusho y’umugore wahurudutse mu bwato akagwa mu nyanja nyuma yo gufata ku gatama.

Uyu mugore ngo akaba akomoka muri Leta ya Calfornia muri Amerika nk’uko daily Mail yabyanditse.Amashusho y’uyu mugore wari wasomye ku gasembuye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse bivugwa ko yitwa Karen.

Uyu mugore yari mu bwato bunini bwarimo kumutembereza muri California ariko yahuye n’akaga ubwo yanyereraga kubera kunanirwa kugenda,yikubita hasi aratemba yikubita mu mazi.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko uyu muntu wafataga aya mashusho yashishikajwe no kuyafata aho kugerageza kumutabara.Abari kumwe nawe nibo babonye ibimubayeho bakora uko bashoboye bamukura muri aya mazi nyuma y’amasegonda make ayaguyemo ataratangira kumira nkeri.

Uyu mugore yahise agwa mu mazi

Yagerageje kugenda ahagaze mu bwato arahanuka yikubita mu mazi.Yatangiye kurohama mu mazi ariko abagenzi bari kumwe baramurohora.”

Kanda hano hasi urebe VIDEO igaragaza uburyo uyu mugore yaguye mu mazi yasinze:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impinduka ziba ku mwana wawe iyo ugiye umuhobera buri munsi.

R.Kelly yavuze ibintu 5 akunda cyane mu buzima bwe, ikiza ku isonga ni ugutera akabariro.