Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo Tyla yahakanye amakuru yavugaga ko yamaze gusinyana amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Roc Nation, ashimangira ko ayo makuru atari ukuri.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Tyla yagize ati: “Ntabwo nasinye muri Roc Nation. Ahubwo album yanjye nshya yitwa APOP izasohoka ku wa 24 Nyakanga 2026.
Aya magambo aje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye ibihuha bivuga ko uyu muhanzikazi yamaze kwinjira muri Roc Nation, ikigo cyamamaye mu gucunga no guteza imbere abahanzi bakomeye ku isi.
N’ubwo yahakanye ayo makuru, Tyla yahise yibanda ku kwamamaza album ye nshya APOP, itegerejwe n’abakunzi b’umuziki benshi. Abasesenguzi bavuga ko iyi album ishobora kuba imwe mu zizavugisha benshi muri uyu mwaka.
Kugeza ubu, Tyla arasaba abafana be kwirengagiza ibihuha ahubwo bagategereza ibikorwa bye bishya bizatangira gusohoka mbere y’itariki ya 24 Nyakanga 2026.


