Ubuzima
Dore impinduka ziba ku mwana wawe iyo ugiye umuhobera buri munsi.

Guhoberana biba mu muco wacu ariko akenshi bikorwa mu gihe abantu basuhuzanya cyane cyane abadaherukana. Guhoberana rero byagombye gukorwa kenshi by’umwihariko ku bana. Abana barabikeneye cyane kuko bibafasha gukura neza.
Dore impinduka ugomba kubona ku mwana wawe mu gihe utangiye kujya umuhobera buri munsi :
1.Guhobera abana bituma mwese mwishima. Guhoberana bimera nko guseka bituma ibihe biba byiza kuri mwembi. Mu gihe umwana afite ubwoba cyangwa ababaye biramufasha.
2.Guhobera abana bituma bamenya ubwenge. Abana bagaragarijwe urukundo bakiri bato babasha kwiga neza no gufata mu mutwe.
3.Bumva bafite umutuzo mu marangamutima yabo bakumva bakunzwe mu miryango yabo ndetse bakanavuga ibyo batekereza nta bwoba.
4.Bituma umwana yigirira icyizere, bakikunda uko bameze bikazatuma baba abantu bakuru bifitiye icyizere.
5.Guhobera abana bibagabaniriza stress. Mu gihe hari ikintu kibagoye cyangwa barakaye fata akanya uhobere umwana bizatuma yirekura akongera akagira amarangamutima ameze neza.
6.Guhobera abana bibafasha mu kwerekana urukundo. Iyo uhobereye umwana yumva akunzwe kandi akumva umubyeyi umuhobera amwumva mu marangamutima ye. Ibi bifasha mu guhuza urugwiro ndetse nawe akazabasha guhobera abandi abereka urukundo.
7.Bifasha mu kubakosora (discipline). Akenshi umwana iyo yakosheje ababyeyi bahita bamuha igihano ako kanya nyamara ushobora kubanza ukamuhobera, akabanza agatuza noneho ukaza kumukosora nibwo abasha kumva neza ibyo umubwira.
8.Guhobera abana bituma bagira ubuzima bwiza. Kubahobera bifasha mu gutuma abasirikare b’umubiri bakora neza ndetse bigabanya no kubabara.
Uko ugomba guhoberana umwana neza
Nubwo muri iyi minsi guhoberana bitacyemewe kubera uburyo bwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya coronavirus ariko mu bihe bisanzwe hobera umwana kenshi gashoboka. Byibura muhobere abyutse, agusezera ngo ajye ku ishuri, avuye ku ishuri, cyangwa wowe uvuye ku kazi, mbere y’uko yoga, mbere yo kuryama, ndetse n’igihe avuze ikintu cyiza cyangwa akoze ikintu cyiza.
Niba umwana adashaka kuguhobera ntubikore ku ngufu, ariko ntubireke burundu ushakishe igihe cyiza cyo kumuhobera. Ntumuhatire guhobera abashyitsi cyangwa abandi bantu atabishaka , mubwire ubundi buryo yasuhuzanya adahoberanye.
Abana bakuru bari muri mu bugimbi hari igihe banga guhoberana bisimbuze kubakoraho mu bundi buryo, mu misatsi, ku rutugu, mu ntoki.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Hanze22 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)
-
Imyidagaduro4 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro7 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Izindi nkuru21 hours ago
Dore inyamaswa zidasanzwe zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo cya Guinness records(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro5 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)
-
Hanze6 hours ago
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz