in

Amarira ya Ronaldo yasize iherezo ku rugendo rwe mu Gikombe cy’Isi

Urugendo rwa Cristiano Ronaldo mu Gikombe cy’Isi rwarangiye mu gahinda nyuma y’uko Portugal itsinzwe na Espagne igitego 1-0 muri 1/8 cy’irangiza. Igitego cya Mikel Merino cyabonetse mu minota y’inyongera cyahesheje Espagne itike ya 1/4, mu gihe Ronaldo w’imyaka 41 yarangije umukino arira, kuko yari yatangaje ko iri ari ryo Gikombe cy’Isi cya nyuma akinnye.

Nyuma yo gusezererwa, umutoza Roberto Martinez yahise atangaza ko asezeye ku kazi, avuga ko yari afite intego yo kwegukana Igikombe cy’Isi kandi ko kutakigeraho bituma adakomeza. Nubwo yashimiye Ronaldo nk’ikirangirire cy’umupira w’amaguru, yanenzwe n’abasesenguzi bamushinje gukomeza kubanza Ronaldo aho guhitamo abakinnyi bari mu bihe byiza. Ronaldo asoje amateka ye y’Igikombe cy’Isi afite umwihariko wo kuba umukinnyi wa mbere watsinze nibura igitego muri editions esheshatu zitandukanye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Igikombe cy’Isi 2026: u Bubiligi bwihanije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bukatisha itike ya 1/4

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO