in

Uwahoze ari umugore wa Harmonize yongeye kumwibasira amubwira amagambo akarishye.

Umunyamideli w’uburanga wahoze ari umugore wa Harmonize, Sarah Michelotti yongeye kumwibasira nyuma y’iminsi mike atangaje ko bamaze gutandukana. Uyu mugore yatunguranye ubwo yashyiraga ubutumwa burebure kuri instagram ashinja umugabo ko atigeze amwitaho
Mu ibaruwa yasangiwe kuri Instagram ye, Sarah yashinje Harmonize ko atitaye ku byiyumvo bye n’imbaraga zo gukomeza umubano wabo.

Yagize ati: “Nashakanye nawe kuko nagukundaga. Wowe wari byose kuri njye kandi naguhisemo nk’uko wari umeze. Naguhaye urukundo rwanjye rwose kandi nakoze ibishoboka byose kugirango unezezwe. Umunsi kuwundi nasanze utandukanye rwose kandi ntiwubaha umuntu uwo ari we wese…”

Ntabwo wari uzi no kugumana umugore nkanjye cyangwa kwishimira umuntu umwe uguha ubuzima bwiza kandi ntuzi kubaha abantu bagukunda by’ukuri nabari bahari kugirango bashyigikire wowe. Igihe kinini nasanze uri ibinyoma. Nanyuze muri byinshi muriyi mibanire yimpimbano. Nshyira byose hano abantu bose bazumirwa kuko ufite irindi sura rwose. Wiyambika isura yintama uri impyisi.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi kugaragariza ko igihe kigeze ugafata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi

Amwe mu makosa abahungu banga urunuka iyo akozwe n’abakunzi babo.