Connect with us

imikino

Urutonde rw’Abakinnyi 10 b’Abanyafurika baguzwe akayabo mu mateka.

Published

on

Advertisements

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Nijeriya, Victor Osimhen, nyuma yo kwerekeza muri Napoli, yahinduye amateka y’umukinnyi w’Umunyafurika uhenze cyane mu mateka imbere y’Umunya-Cote d’Ivoire Nicolas Pépé.

Victor Osimhen yasinyiye ikipe ya Napoli muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) mu Butaliyani amasezerano ya miliyoni 71.2 €, hiyongereyeho miliyoni 10.1 € za bonus.

Bisobanuye ko miliyoni 81.3 z’Amayero yageze mu isanduku y’Ikipe ya Lille yo mu Bufaransa ku itariki ya 20 Nyakanga 2020 (ni igice kizajya mu ikipe ya Charleroi yo mu Bubiligi, yari yumvikanye ku ijanisha ku gucuruza uyu mukinnyi) nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuu L’Equipe.

Kuri iyi transfert ye idasanzwe, uyu mukinnyi yahise ajya imbere ya Nicolas Pépé na we wahoze ukinira Lille mu cyiciro cy’abakinnyi b’Abanyafurika bahenze mu mateka. Pépé akaba yarerekeje muri Arsenal mu mpeshyi ya 2019, kuri miliyoni 80 z’Amayero.

Dore urutonde rw’abakinnyi 10 b’Abanyafurika bahenze cyane mu mateka

1. Victor Osimhen (Nigeria, ava muri Lille ajya muri Naples mu 2020) : 81,3 M€
2. Nicolas Pépé (Côte d’Ivoire, ava muri Lille ajya Arsenal mu 2019) : 80 M€
3. Riyad Mahrez (Algérie, ava muri Leicester ajya muri Manchester City mu 2018) : 67,8 M€
4. Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon, ava muri Dortmund ajya mri Arsenal mu 2018) : 63,8 M€
5. Naby Keita (Guinée, ava muri Leipzig ajya muri Liverpool mu 2018) : 60 M€
6. Mohamed Salah (Égypte, Ava muri Roma ajya Liverpool mu 2017) : 50 M€
7. Hakim Ziyech (Maroc, ava muri Ajax ajya muri Chelsea mu 2020) : 47 M€
8. Sadio Mané (Sénégal, ava muri Southampton ajya muri Liverpool mu 2016) : 41,2 M€
9. Cédric Bakambu (RDC, ava muri Villarreal ajya muri Beijing Guoan mu 2018) : 40 M€ (+34 M€ z’imisoro)
10. Eric Bailly (Côte d’Ivoire, ava muri Villarreal ajya muri Manchester United mu 2016) : 38 M€. Michaël Essien (Ghana, ava muri Lyon ajya muri Chelsea mu 2005) : 38 M€

Advertisements
Advertisements
Advertisement
Click to comment

Comment

imikino

Umufasha mwiza zimwe mumbaraga za SADATE MUNYAKAZI ndetse N’urukundo Afitiye Rayon Sports(amafoto)

Published

on

Advertisements

kuva imikino yahagarikwa hano mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hashize amezi asaga atandatu hakomeje kugaragara ibibazo bitandukanye mu mpande zitandukanye z’imikino gusa byumwihariko ikipe ya Rayon Sports .

ku ikipe isanzwe izwiho kugira abafana benshi cyane kurusha izindi zose mu gihugu ntago kigeze kaba akazi koroshye nagato kubayobozi bayo bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye ndetse bikaba byaranageze n’aho abakunzi b’iyi kipe bicikamo ibice aho usanga bamwe baba basaba umuyobozi wayo bwana SADATE MUNYAKAZI ko yakwegura kubera kunanirwa kuyiyobora n’ubwo hatabura n’abandi bagishyikiye uyu muyobozi ndetse bemeza ko akomeza kwerekana ko iyi kipe azayiganisha aheza mu minsi iri imbere.

Umufasha wa SADATE asanzwe nawe akunda Rayon Sports

uyu muyobozi rero yaje gutangaza ibanga rimufasha guhanga n’ibyo ibazo byose ndetse agakomeza kubahiriza inshingano ze n’ubwo ari muhe aba atorohewe,

ibi yabivuze agira Ati ” Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (gukomeza umutsi/guhatana) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese, ni impamvu ebyiri….”

…impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku murongo niyo wowe byagusaba ibirenze ibyo ngibyo.”

Yunzemo ati ” Impamvu ya kabiri, ni uko twabonaga ko umurongo turimo gutanga muri Rayon Sports ari umurongo wari ukenewe kandi wari ngombwa y’uko ubaho bityo rero uwo murongo dufata nk’umurongo w’ukuri, tukavuga ngo iyi mpamvu irahagije kugira ngo itume dukora ‘resistance’ kugira ngo ibyo duharanira mu nyungu rusange bizabeho.”

Yakomeje avuga ko kwanga kwegura nkuko yakunze kubisabwa na bamwe ngo atari inyungu y’amafaranga cyangwa indi iyo ariyo yose.

Ati ” Ntabwo rero ari ukubera inyungu y’amafaranga , ntabwo ari ukubera inyungu y’icyubahiro, ntabwo ari inyungu yo kuba umuntu w’icyamamare , ntabwo ari ikindi kibitera ahubwo ni ukubera ko dukunda Rayon Sports.”

Sadate Na Madam

Abajijwe niba yarigeze atekereza kwegura nkuko yakunze kubisabwa, Sadate yavuze ko kuri we yishimira ko mu Rwanda, umuntu ateguzwa n’amahane ahubwo ngo ibintu byose bikurikiza amategeko.

Ati ” Icya mbere , buriya hari ikintu abantu batarasobanukirwa, muri iki gihugu, ntabwo umuntu yeguzwa n’uko abantu babicishije mu nzira yo gutera amahane, gutera induru no kubicisha mu nzira biri gucamo. …Mperuka kumva nyakubahwa Minister abivuga neza ati mu gukemura ikibazo cya Rayon Sports tuzakurikiza amategeko , tuzakurikiza ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo . Ni amagambo atatu aremereye kandi y’ukuri.”

Yunzemo ati ” Ibyo bitatu ninabyo twebwe duharanira ….amategeko rero agomba kubaho , akareba uburyo ki Perezida abazwa ibyo akora, uko yuzuza inshingano ze n’uko abazwa ibyo atujuje nuko ashobora kuba yakurwa kuri uwo mwanya.”

” Ntabwo ari uko umuntu yagenda ngo agurire abantu runaka birirwe batuka undi, abandi abangishe abanda…

Kubyo kuba yaba yarigeze gutekereza kubyo kwegura, Sadate yagize ati “ Mu mugambo make ntabwo nabitekereje (ibyo kwegura) kuko nari kuba ntereranye impamvu yanjye (cause) kandi ntereranye n’ababonaga ibintu kimwe nanjye cyane ko ari na benshi.”

Ashimira umuryango we

” Burya hari igihe muvuga imivugo y’abantuka ariko mukirengagiza ko hari n’imivugo y’abanshima. Icyo kintu abantu baba bagomba kukimenya.”

Perezida wa Rayon Sports, Bwana Munyakazi Sadate yashimiye kandi umugore we ndetse n’abana be bakomeje kumuba hafi mu bihe bikomeye yakomeje kunyuramo muri ibi bihe amaze ayobora iyi kipe.

 

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

imikino

Lionel Messi yanikiye abandi bakinnyi bose binjiza agatubutse ku Isi.

Published

on

Advertisements

Rutahizamu Lionel Messi wa Barcelona ni we mukinnyi w’umupira w’amaguru winjiza amafaranga menshi kurusha abandi ku isi muri uyu mwaka wa 2020, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes cyandika ku nkuru z’ubukungu n’imari.

Forbes igereranya ko ku mwaka ubu Messi yinjiza miliyoni 126 z’amadolari y’Amerika.

Cristiano Ronaldo wa Juventus aza ku mwanya wa kabiri, Forbes igereranya ko ku mwaka yinjiza miliyoni 117 z’amadolari y’Amerika.

Neymar wa Paris Saint-Germain aza ku mwanya wa gatatu, mu gihe Kylian Mbappé bakinana aza ku mwanya wa kane.

Abakinnyi batatu bo muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza baje mu myanya 10 ya mbere. Aba ni Mohamed Salah, Paul Pogba na David de Gea.

Na Gareth Bale wa Real Madrid na we ari mu 10 ba mbere binjiza menshi kurusha abandi, nkuko Forbes ikomeza ibitangaza.

Bale ari ku mwanya wa munani aho yinjiza miliyoni 29 z’amadolari nubwo umwaka w’imikino 2019-2020 wamubereye mubi mu ikipe, akagirana ibibazo n’umutoza Zinedine Zidane ndetse agakina imikino ibiri gusa muri 14 ya nyuma ikipe ye yakinnye.

Rutahizamu Salah wa Liverpool aza ku mwanya wa gatanu, imbere ya Pogba ukina hagati muri Manchester United uza ku mwanya wa gatandatu, naho umunyezamu de Gea wa Manchester United akaza ku mwanya wa 10.

Rutahizamu Antoine Griezmann wa Barcelona yabaye uwa karindwi mu binjije menshi mu mwaka ushize w’imikino, naho rutahizamu Robert Lewandowski wa Bayern Munich aza ku mwanya wa cyenda.

Batatu ba mbere bakurikiranye nkuko byari byagenze mu mwaka wa 2019, nubwo Mbappé yazamutseho imyanya itatu akava ku mwanya wa karindwi akajya ku wa kane.

Messi, Umunya-Argentine w’imyaka 33, yagerageje kuva muri Barcelona kuri iyi mpeshyi ndetse yoherereza iyi kipe ubusabe bwe mu kwezi kwa munani.

Ariko nyuma yaho yafashe icyemezo cyo kuyigumamo kuko nta kipe yashoboraga kubona amafaranga yo kuriha kuri kontaro ye mbere yuko ava muri Barcelona.

Dore 10 ba mbere binjiza menshi ku rutonde rwa Forbes:

1. Lionel Messi (wa Barcelona na Argentina): miliyoni $126

2. Cristiano Ronaldo (wa Juventus na Portugal): miliyoni $117

3. Neymar (wa Paris St-Germain na Brazil): miliyoni $96

4. Kylian Mbappé (wa Paris St-Germain n’Ubufaransa ): miliyoni $42

5. Mohamed Salah (wa Liverpool na Misiri): miliyoni $37

6. Paul Pogba (wa Manchester United n’Ubufaransa): miliyoni $34

7. Antoine Griezmann (wa Barcelona n’Ubufaransa): miliyoni $33

8. Gareth Bale (wa Real Madrid na Wales/Pays de Galles): miliyoni $29

9. Robert Lewandowski (wa Bayern Munich na Pologne): miliyoni $28

10. David de Gea (wa Manchester United na Espagne): miliyoni $27

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

imikino

Umukino wishiraniro hagati ya PSG na MARSEILLE wasize amateka akomeye(amafoto)

Published

on

Advertisements

sikenshi muri ruhago uzumva umukino umwe utangwamo amakarita ageze muri 19 mumukino umwe.

ibi byabaye mu gihugu cy’ubufaransa mu ijoro ryakeye aho muri championat habaga derby ikomeye muri kiriya gihugu aho usanga iteka biba bitoroshye iyo ikipe ya PSG na Marseille zahuye kabone nubwo mu myaka mike ishize ubona ko PSG isigaye isa nkiyasize izindi kipe zo muri iki gihugu.

nyuma yimyaka 10 Marseille idatsinda ikipe ya PSG yaje kuza kongera kumva uko insinzi ya derby imera mu mukino wishiraniro wasize hatanzwe amakarita 5 y’umutuku ndetse nandi 14 y’umuhondo.

amafoto:

wari ishiraniro

igitego cya flaurien THAUVIN nicyo cyatandukanyije impande zombi

Neymar yakunzwe kurangwa n’umujinya mwinshi mbere yo guhabwa ikarita itukura

Marseille yize uko yica umukino wa Neymar birayihira

imbaraga ziganje mumukino

neymar avuga ko yakorewe irondaruhu

NEYMAR yicujije kudakuita Alvaro Gonzalez

nuko byamugendekeye

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

imikino

ShaddyBoo yagiriye inama Rayon Sport ku kibazo cy’ubukene imaranye iminsi

Published

on

Advertisements

Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sport irikuvugwaho ibibazo bijyanye n’ubukungu bwayo, aho yananiwe kwishyura ideni ry’uwahoze ari umutoza wayo Jacky Ivan Minnaert. Si ubwa mbere Rayon Sport ivugwhao kunanirwa kwishyura abakozi (abatoza) ndetse n’abakinnyi bayo ndetse n’uyu mwaka hari abakinnyi benshi bagiye bayivamo kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza. ShaddyBoo rero akaba yagiriye inama iyi kipe y’uburyo bakemura ibibazo by’amafaranga bafite.

Abinyujije kuri Twitter, ShaddyBoo akaba yandikiye abafana ba Rayon Sport n’ubuyobozi bwayo agira ati : “Igisubizo ku abafana ba Rayon na @SadateMunyakazi, Mukore udupfukamunwa mushyireho na #sponsor muhe abafana batugure. 1*Abafana ntabwo bazongera kuvuga kuko iminwa izaba ipfutse . 2*Muzabona ayo guhemba abakinnyi , mu inyungu. 3* Muzandikeho #SHADDYBOO ku inkunga y’ibitekerezo.

Iki gitekerezo cya ShaddyBoo bamwe mu bafana ba Rayon Sport bakaba bagishimye naho abandi bakinenga bivuye inyuma.

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

imikino

Mu Mafoto Meza Cyane Dore Uko Ubukwe Bwa NIYONZIMA SEIF Bwagenze.

Published

on

Advertisements

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi detse no mu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC NIYONZIMA Olivier Seif yasezeranye imbere y’Imana N’umukunzi we Belyse.

Mumafoto dukesha usanzwe ari umufotozi w”umwuga ndetse akaba asanzwe anafotorera ikipe ya APR FC Ntare Julius dore uko ubukwe bwe bwabo bwagenze.

Yabanje kureba koko ko belyse wamurutiye abandi ariwe bamuhaye

bageze mu Rusengero

bari baberewe

Seif yamwambitse impeta

na Belyse agira atyo.

ubu urutoki rwabugenewe rwuzuye

yanabishyizeho umukono

Urukundo ni Rwogere

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: