in ,

Umva uburyo Lionel Messi yashatse kurwana na bamwe mu bakinnyi ba Man City nyuma y’umukino wa bahuje

Ku munsi w’ejo ikipe ya  Fc Barcelone yahuye nuruva gusenya ubwo yari yanyarukiye mu Bwongereza mu mukino wa kwishyura wa Champions League.

Lionel Messi (centre) celebrates with Luis Suarez (left) and Neymar (right) after his 21st-minute goal on Tuesday night
Messi amaze gufungura amazamu

Ikipe ya Fc Barcelone yari yatsinze ibitego 4 ku busa Man City mu mukino ubanza gusa ku munsi w’ejo Lionel Messi na bagenzi be ntibyabagendekeye neza kuko nubwo Messi yafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino byaje kurangira City ibigaranzuye ikabakubita 3 kuri kimwe.

Gundogan celebrates after responding with a tap-in after a great pass from Raheem Sterling in the 39th minute
Gundogan watsinzeibitego bibiri

Nkuko ikinyamakuru Cadena Ser kibitangaza Messi rero ngo nyuma y’umukino arimo asohoka mu kibuga akaba yarashwanye n’abakinnyi ba City ubwo yumvishe ibitutsi bimwerekeyeho maze akarakara cyane yiteguye kurwana ari nako avuga ati :”Uvuze ibyo naze ibimvugire imbere mwereke.” gusa mwene wabo Sergio Kun Aguero yahise atabara Messi abona gutuza.

Igitego cya Kevin De Bruyne kuri coup Franc

Nubwo bwose Aguero yabashije gutuma Messi atuza ngo Messi yaje gufata icyemezo cyo kujya mu rwambariro rw’ikipe ya Man City agiye kureba umuntu wamututse ngo bisobanure gusa ntayamubona.

De Bruyne (No 17) gives Manchester City the lead in the 51st minute, striking home an incredible free-kick

Kun Aguero aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino akaba yagarutse kuri icyo kibazo agira ati :”Numvishe amagambo maze mbona Messi yarakaye cyane gusa mu rwambariro ho nagezeyo ntinze sinamenye ibyahabereye.”

https://www.youtube.com/watch?v=HooQjcbNSCw

Sterling goes to ground in the box after a challenge by Barca's French defender Samuel Umtiti (centre) in the first period
Imisifurire yagaragaye muri uyu mukino ntiyishimishije na busa abakinnyi ba Man City
Aguero (centre) - who is now 28 years old - tries to escape Sergio Busquets and Umtiti at the Etihad Stadium
Aguero yari yazengereje ba myugariro ba Barca

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Iyumvire amagambo yuzuye ubwoba n’ikimwaro Pep Guardiola amaze gutangaza mbere y’umukino afitanye na Barcelona

Irebere uburanga bw’umukobwa wigaruriye umutima w’ umukinnyi Bayisenge Emery ku buryo butangaje(+AMAFOTO)