Mu gihe amakipe atandukanye yo muri La Liga arimo yitegura gusubukura Shampiyona mu cyumweru gitaha, ikipe ya Fc Barcelone ihangayikishijwe na kizigenza wayo Lionel Messi bivugwa ko yavunitse.

Nkuko amakuru dukesha AS abitangaza ku munsi w’ejo Lionel Messi ntiyabashije kujya mu myitozo hamwe nabandi bakinnyi ba Fc Barcelone. Ibi rero ngo bikaba byaratewe nuko uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune. As ikaba ikomeza ivugako imvune ya Lionel Messi ishobora gutuma amara iminsi igera ku icumi adakina by’umvikana ko atazagaragara mu mukino uzahuza Barcelona na Mallorca mu cyumweru gitaha.