in ,

Umva ibitutsi Messi yatutse abafana b’ikipe ya Valencia kubera ibintu bakoreye Neymar (video)

Ku munsi w’ejo ikipe ya Fc Barcelone yari yerekeje ku kibuga cya Valencia aho yari yagiye gukina umukino w’umunsi wa cyenda wa championat gusa ariko ntibyari byoroshye nabusa.

Messi yarangije umukino atishyimye nubwo yari amaze gutsinda igitego cy’insinzi

Mu mukino wari ukomeye cyanye Fc Barcelone yabashije kwegukana itsinzi kuri Penalty yatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa nyuma w’umukino, byumvikana ko rero bitashimishije nabusa abafana b’ikipe ya Valencia bari baje kureba uwo mukino ari benshi.

Mu gihe bari barimo bishimira igitego, abakinnyi ba Barca bakaba baragiye imbere y’abafana ba Valencia maze nibwo umwe mufana yabateye igicupa cy’amazi gikubita mu mutwe wa Neymar. Neymar ubwo yahise agwa hasi atangira kwigaragura, Luis Suarez abibonye ati :”rekanze mbigufashemo” nawe aba araryamye atangiye kwigaragura.

Messi abonye bacuti be baryamye hasi akaba yararakariye abafana ba Valencia maze niko kubatuka ati :“La concha de su madre hijos de mil putas“ tugenekereje bishatse kuvuga ngo muri abana b’indaya. Abafana ba Valencia nabo bakaba bamusubije nkuko bigaragara ndetse binumvikana muri video.

Messi umujinya wari wamurenze Lucas Digne nawe ari kumubuza kurwana
The Valencia fans were furious that they had seen the game lost in the last few seconds
Abafana ba Valencia nabo bagiye babasubiza bakoresheje intoki
Messi then attended to Neymar who lay stricken on the floor after seemingly being hit by a missile
Messi yahise ajya kureba Neymar aho yari aryamye ari kwikanda

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto utigeze ubona na rimwe ya Iranzi Jean Claude n’umufasha we Uwera Aline

Kadogo by T Rock Saxo