Ronaldo wahoze ari rutahizamu ukomeye w’igihugu cya Brasil ndetse n’ikipe ya Real Madrid yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’umukinnyi wa Liverpool, Philippe Coutinho ndetse avugako yifuza ko yakwerekeza i Madrid.

Mu kiganiro yagiranye na Onda Cero, Ronaldo akaba yagize ati :”Ndifuza ko Coutinho yakinira Real Madrid.”
Nyuma Ronaldo yaje no kubazwa ikibazo cy’umukinnyi ukwiye kwegukana Ballon D’Or uyu mwaka maze asubiza agira ati :”Ronaldo, Messi cyangwa se Neymar bose ni abakinnyi ba bahanga pe ndetse na Suarez namwongera kuri urwo rutonde. Kenshi na kenshi abantu bakunda kwiyibagiza ko bose ari abahanga iyo basabwe gutoramo umwe. Guhitamo biragoye gusa natora Ronaldo (Cristiano) kuko akinira Madrid ariko ibyo ntibivuze ko nirengagije ko n’abandi nabo ari abahanga. Tugomba kububaha. ”