in

Lionel Messi ntiyishimiye amagambo amaze iminsi amuvugwaho

Lionel Messi, benshi bata nk’umukinnyi wa mbere amaze iminsi avugwa cyane mu binyamakuru byinshi byo ku mugabane w’uburayi kubera impamvu zitandukanye ziganjemo kuba amasezerano ye n’ikipe ya Barca arimo agana ku musozo ndetse no kuba ashobora kwerekeza muri PSG. Ibi rero ngo ntabyishimiye nabusa.

 

Nkuko ikinyamakuru Sport cyabitangaje ngo magingo aya Lionel Messi nta muyobozi numwe w’ikipe ya PSG baravugana, akaba rero arambiwe kumva baho bamubeshyera ko ari mu biganiro n’iyi kipe yo mu mugi wa Paris. Messi ngo akaba asanga ibi bimubangamira ndetse bikanabangamira ikipe ya Barca muri rusange bityo bikaba bishobora gutuma batagera ku ntego zabo (we na bagenzi be bo muri Barca).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless na Clement bibarutse umwana wa 2 bamuha amazina yabo.

Irebere imodoka y’akataraboneka, ShaddyBoo ari gutemberamo i Dubai