in

Umusore yiyemeje kurera umwana wa mukuru we kubera kwanga guhomba urukundo rwe 

Umusore yiyemeje kurera umwana wa mukuru we kubera kwanga guhomba urukundo rwe

Umusore utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yagishije inama.

Dore uko ikibazo cye giteye,

Umusore Yagize ati “Mfite mukuru wanjye undusha umwaka umwe, bamwe bajya banatwitiranya bazi ko turi impanga. Twakuze turi inshuti cyane, ntitujya dutandukana, dusangira byose ni inshuti yanjye magara. Sasa, twari dusanzwe twifitiye n’akantu kacu k’uko dupasanya abakobwa kwa jeu.

Ejo bundi rero ahure n’umukobwa bakundane igihe gito narangiza amumpe, muby’ukuri uyu mukobwa aratandukanye pe. Sinzi uko byaje ariko nisanze naramukunze byo gusara, nawe kandi ni uko arankunda.

Ubu twari dutangiye kuvuga ibyo gukora ubukwe, Ikibazo cyaje kuba ni uko uyu umukobwa twakundanye atazi ko atwite inda ya mukuru wange Aho abimenyeye umukobwa yarabimbwiye ariko njye sindabibwira mukuru wanjye kuko mba numva yivugisha ukuntu yicuza kuba yaramumpaye.

Mba mbona ashaka ko basubirana, noneho amenye ko atwite yahita amuntwara ndabizi. Mbimuhishe murerere ko n’ubundi ari mukuru wanjye?

Ese koko wowe uri uyu musore wakora iki wakwemera kurerera mukuru wawe kandi ariho cyangwa wahomba uwo ukunda?

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Mureke amutware uzabona undi batakozemo

Umugabo yasanze umugore we arimo amuca inyuma ahita bose abaha ikimenyetso cy’iteka ryose ko baryamanye

Rayon Sports irakina umukino wa gicuti n’ikipe ifite abakinnyi bafite impano ikomeye mu Rwanda