in

Rayon Sports irakina umukino wa gicuti n’ikipe ifite abakinnyi bafite impano ikomeye mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports iracakirana na Heroes FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Uyu mukino uratangira Saa Cyenda z’amanywa ubere mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo, iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian ikaba izakina undi mukino wa gicuti ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama aho izacakirana na Police FC itozwa na Mashami Vincent.

Ikipe ya Heroes FC irahura na Rayon Sports, ni ikipe izwiho kugira abakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye, iyi kipe yazamuye bamwe mu bakinnyi b’ibihangange muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere barimo Mugisha Bonheur na Niyomugabo Claude bakinira APR FC.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yiyemeje kurera umwana wa mukuru we kubera kwanga guhomba urukundo rwe 

Mbappe yaguye mukanu ubwo yumvaga inkumi yaraziko bari mu rukundo ibihakana yivuye inyuma