in

Umugabo yasanze umugore we arimo amuca inyuma ahita bose abaha ikimenyetso cy’iteka ryose ko baryamanye

Ibi byabaye ku munsi w’Imana, ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, ubwo umugabo yasangaga umugore we aryamanye n’undi mugabo bari gukora ibyo mu buriri.

Byahise bizamurira umujinya uyu mugabo, yenda umuhoro atema uyu mugabo ndetse n’umugore we, arabakomeretsa, ariko na we arakomereka.

Uyu mugabo yasanze ari gusambana n’umugore we yamutemye mu rutugu, mu gihe umugore we yanamuciye urutoki akanamutema mu mugongo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli buvuga ko aba bose uko ari batatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Ruli ndetse ko kugeza ubu bakiri kwitabwaho n’abanga.

Jean Bosco Hakizimaba uyobora uyu Murenge wa Ruli, avuga ko ubusanzwe ubusambanyi busanzwe ari ingeso igayitse Ariko gufata umuntu noneho ukamujyana ku buriri bw’umugabo wawe ni bibi kurushaho.”

Uyu muyobozi wanenze aba bakoze iki gikorwa kigayitse cyo gucana inyuma ariko bigakorwa no mu buryo bubi, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bukangumbaga bwo gusaba imiryango kubana mu mahoro.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Byarakomeye

Umukinnyi wakoze amateka mu ikipe ya APR FC yasinyiye ikipe ikunze kubasha cyane Rayon Sports

Umusore yiyemeje kurera umwana wa mukuru we kubera kwanga guhomba urukundo rwe